Abanyamuryango bishyaka UDPR bitabiriye amahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’imitwe ya polotike yemewe mu rwanda NFPO ku bufatanye na RISA.

Ngiruwonsanga Jean Damascene akaba n’umunyamabanga wishyaka UDPR arikumwe na Rebero Ange Arnaud na Ntakirutimana Baraka nibamwe mubitabiriye amahugurwa yateguwe na NFDO kubufatanye n’ikigo cya leta gishizwe ikoranabuhanga RISA, Aya mahugurwa akaba yaragamije kongera ubumenyi mu gukoresha imbuga nkoranya ndetse no gukoresha za website zimitwe ya politike bakomokamo (social media).

Rebero yavuze yatangaje ko amahugurwa ari ingirakamaro kuko yaje yongera ubumenyi bari bafite mw’ikorana buhanga, ati ‘’ nibyiza kuba FORAMU yarabatekereje ikabategurira amahugurwa kuri Website na social media, akarusho bakifashisha ikigo kibizobereyemo nka RISA gifite abahanga mw’ikoranabuhanga. Yakomeje avuga ko yungutse ubumenyi bwiyongera kubwo yarafite, urugero uburyo wakora inkuru ukayishyira kuri website ya UDPR N’uburyo washyiramo amafoto na video.

Umunyamabanga Mukuru wa UDPR akaba n’umuvugizi wungirije wa w’ihuriro(NFPO) na BARAKA bakurikirana amahugurwa