Depite Nizeyimana yagaragaje isano y’ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro

Depite Nizeyimana yagaragaje isano y’ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryatangaje isano iri hagati y’ubwigenge n’ubwiyunge ndetse n’amahoro. Ibi byagarutsweho na Depite Nizeyimana Pie, perezida w’ishyaka rya UDPR, mu gihe u Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro u Rwanda rwijihije uyu munsi tariki 27 Nzeri 2019.

Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana, avuga ko nk’u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma ubumwe bw’abanyarwanda busenyuka. Avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi ngo habayeho kunga abanyarwanda hagamijwe kugera ku mahoro arambye bityo ubumwe n’ubwiyunge ngo bukaba bufitanye isano n’amahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Depite Nizeyimana yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati "Umunsi mpuzamahanga w’amahoro u Rwanda rwijihije uyu munsi ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, ni umunsi ukomeye kuko amahoro dufite akomoka k’ubumwe n’ubwiyunge akaba ari ikintu buri wese akwiye gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashoboye kuturemamo ubunyarwanda bushingiye kuri bwa bumwe n’ubwiyunge bwatugejeje ku mahoro bityo abanyarwanda tukaba dutekanye kubera amahoro dufite".

Depite Nizeyimana avuga ko abanyarwanda kuba bakorera hamwe badatatanye mu izina ry’ubunyarwanda ko ariyo ntangiriro yo kugera ku mahoro arambye. Avuga kandi ko ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amahoro byose biganisha ku iterambere. Yagize ati "Ubumwe n’ubwiyunge bwongeweho amahoro byose biganisha ku iterambere. Gutwara urumuri rw’ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo ruganisha ku mahoro twizihiza uyu munsi. Ibyo byose bikwiye no kujyana no gukora cyane kugira ngo dukomeze gusigasira amahoro twagezeho".

Kuri uyu munsi u Rwanda rurizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku nsanganyamatsiko igira iti “Twara Urumuri”, ikaba yaratoranyijwe mu kugaragza indangagaciro, ibikorwa n’imbaraga bidasanzwe byaranze Abanyarwanda bakuye u Rwanda mu bihe by’umwijima no gushishikariza abantu kubyubakiraho.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle, yavuze ko bahisemo iyo nsanganyamatsiko mu rwego rwo kuzirikana ibyazanye amahoro mu gihugu cy’u Rwanda.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro mu Rwanda, urizihirizwa mu ngoro Ishinga Amategeko uyu munsi ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, bikaba biteganijwe ko haributangizwe club y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu.