UDPR yagaragaje uko ubutegetsi bwumvise ubwigenge nko kwipakurura

UDPR yagaragaje uko ubutegetsi bwumvise ubwigenge nko kwipakurura

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), bwagaragaje uko ubwigenge bwumviswe n’ubutegetsi bigatuma bwumva ko bugiye kwipakurura Umututsi birimo no kumumenesha mu Gihugu.


Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie, avuga ko mu mashyaka yariho mu 1959 nyuma ya Rudahigwa, uretse UNAR nk’Ishyaka Ryaharaniraga Ubumwe bw’Abanyarwanda ryari rishyigikiwe n’umwami Kigeli Ndahindurwa, ngo andi mashyaka nta bwigenge yashakaga. RADER yavugaga ko ubwigenge bukenewe byibuze mu myaka 8, naho PARIMEHUTU ikavuga ko ubwigenge ari ubw’Abatutsi.

Depite Nizeyimana ahamya ko ubwigenge bwumviswe nabi bityo ubutegetsi bukabufata nko kwipakurura. Mu kiganiro gito yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati “Kuva tariki 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rumaze kubona ubwigenge, abasimburanye ku butegetsi bumvise ubwigenge nko kwipakurura kuko ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire bwaranzwe no kumenesha Abatutsi, barabatwikira ndetse baranabasahura”.

Akomeza avuga ko ubutegetsi bwa repubulika ya kabiri, bwakurikiye ubwa Kayibanda bwo bwaje budakandamiza umututsi gusa, ahubwo ko nuwitwaga Umunyanduga wese ahereye kubo yari asimbuye ku butegetsi, yababonaga nk’abanzi b’Igihugu.

Depite Nizeyimana ashimangira ko ubwigenge nyabwo bwagezweho kuri repubulika ya gatatu, ikaba yarashyizeho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ngo ariyo ifite intego yo kwegeranya abanyarwanda no kubabanisha neza. Ati “Icyo ni cyo cyari igitekerezo cya mbere cy’abaharaniye ubwigenge”.

Depite Nizeyimana, Perezida wa UDPR, agaragaza ko kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 57 u Rwanda rubonye ubwigenge by’umwihariko nyuma y’imyaka 25, Umuryango FPR-Inkotanyi wagize uruhare rukomeye mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kubohora Igihugu.

Perezida w’Ishyaka rya UDPR, Depite Nizeyimana Pie, avuga ko imyaka ibaye 57 u Rwanda rwigenga kandi rugiye mu mubare w’ibihugu byigenga. Ashimangira ko kwigenga k’ u Rwanda bisobanuye ko nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu.