Ishyaka UDPR ririshimira uko amatora y’Abadepite 2-4/9/2018 yagenze

Ishyaka UDPR rirashima cyane Abanyarwanda ku rwego rwiza bagezeho mu gukora no kwitabira amatora aciye mu mucyo;
Mu matora y’Abadepite aherutse yabaye kuva 2-4 Nzeri 2018, Abanyarwanda bongeye kwerekana ko ikirezi bambaye bazi ko kera bihitiramo Intumwa nziza.
Uhereye muri compaign, ukareba uko abakandida banyuranye bahiganwaga badasebanya batabangamirana, ukageza ku munsi w’itora nyir’izina aho amatora yabaye neza neza nk’ubukwe, nta gushidikanya ko Abanyarwanda twitoreye ingirakamaro.
Ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR burashimira cyane Inzego nkuru z’Igihugu zikomeje gutoza Abanyarwanda umuco mwiza wo gukunda Igihugu, turanashimira kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubuhanga bakomeje kugaragaza mu gutegura amatora anyuranye tugira mu Rwanda ,bityo Demokarasi igakomeza gushinga imizi iwacu.