UBUFARANSA N’U RWANDA : UBUHAMYA BW’AMAKABYANKURU N’UMUTANGABUHAMYA W’IMBURAGIHE

ITANGAZO RY’IMITWE YA POLITIKI PSR NA UDPR
UBUFARANSA N’U RWANDA : UBUHAMYA BW’AMAKABYANKURU N’UMUTANGABUHAMYA W’IMBURAGIHE

1. Iriburiro

Mu gihe hari hashize amezi make gusa havugwa ko iperereza ry’Umucamanza Trévidic ryari rigiye gupfundikirwa, muri Werurwe 2017 byagaragaye mu buryo butunguranye ko mbere y’aho ho amezi 6 hari haratangiye irindi perereza ku ihanurwa ry’indege yahitanye uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal. Uwo watanze ubuhamya bw’imburagihe yemeza ko afite amakuru yizewe ku bijyanye n’iri hanurwa ry’indege, yongera gutuma guheramuri 2004, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa usanzwe utifashe neza urushaho kumera nabi.
Uko Abanyarwanda bose muri rusange babyumva ndetse n’uko Imitwe yapolitiki PSR na UDPR abibona , nta gushidikanya ko uyu mutangabuhamya yakoreshejwe bikabije n’udutsiko tuzwi two mu kitwa «Françafrique » tugamije mu by’ukuri gutuma iperereza ribaho ubuziraherezo, batanga nanone ubundi buhamya bw’amakabyankuru.

Ibisigazwa by’indege Falcon-50 y’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana
2.Iyo ngirwamutangabuhamya ni muntu ki ?

Amazina nyayo ya Jackson Munyeragwe ni James Munyandinda ; ntabwo ari we musirikare wenyine watorotse igisirikari cy’u Rwanda (RDF) wirirwaga imbere y’Ubutabera bw’i Paris, mu cyumba cyitiriwe Saint-Eloi.
Kuva muri 2001 bamwe mu batorotse mu ngabo za RDF bavuye mu Rwanda, abenshi ku bw’Inyungu zabo bifatanyije n’udutsiko tw’abatavuga rumwe na Leta baba mu buhungiro nka FDU inkingi ya Victoire Ingabire na Rwanda National Congress(RNC) y’umusirikari wigometse General Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa, abose uko ari batatu bakaba baburanishijwe bakanakatirwa n’ubutabera bw’u Rwanda (2 baheruka baburanishijwe kandi bakatirwa badahari) bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba byibasiye abasivili byavuzweho cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda mu nyaka ya 2000- 2010 nk’uko buri wese babyibuka.
Nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda, James Munyandinda uzwi ku izina rya Jackson Munyeragwe yakomeje kuba umusirikari mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kugeza muri 2008, afite ipeti rya Sergent. Nyuma y’aho yaje kujya kongera ubumenyi mu Bwongereza. Amaze kurangiza amasomo ntiyigeze agaruka mu gihugu ahubwo yaba yarahisemo kuguma kuba mu Bwongereza.
Muri myaka ishize yagiye agaragara nk’Umunyamabaga Mukuru wa « Rwanda Protocol for a Rwanda Kingdom » (RPRK, mu magambo ahinnye y’Icyongereza), akaba ari agatsiko gashyigikiye ubwami karwanya bikabije ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame kashinzwe muri 2007 n’uwitwa na Eugène Nkubito, ari na we James Munyandinda ukoresha izina rya Jackson Munyeragwe akorera ibikorwa byo gucunga urubuga rwa interineti na radiyo ikorera kuri interineti ndetse na konti ya facebook n’iya Twitter akoresheje ayo mazina y’amatirano. Icyo wakwibaza ni icyamuteye gutanga ubuhamya bw’imburagihe bubijyanye n’ihanurwa ry’indege Falcon-50 y’uwahoze ari Perezida Juvénal Habyarimana kandi iperereza ryari rigeze ku musozo.
3.Kuvuguruzanya bikomeye n’ubuhamya bwari bwaratanzwe

Muri rusange ubuhamya bushinja Perezida Paul Kagame na bamwe mu bo bivugwa ko bafatanyije kugira uruhare mu ihanurwa ry’ indege ryo ku wa 6 Mata 1994 bwakunze kugaragaramo kuvuguruzanya. Abiyita abatangabuhamya bemeza ko hari ibyo bagiye bumva mu biganiro byavugiwe mu nama zateguraga igitero ; hakaba abandi bemeza ko bari mu gikorwa cyo gupakira no gutwara ibisasu bya missiles babivana ku Mulindi babijyana i Kigali, ariko ntibabitangire gihamya. Icyokora amakuru batanga agenda aravuguruzanya. Ingero z’aho bavuguruzanya ni nyinshi; aha twavuga nk’urwa Aloys Ruyenzi n’urwa Emile Gafirita. Uyu muri 2004 akaba yaraburiwe irengero mu buryo bw’amayobera i Nairobi muri Kenya. Urundi rugero twasorezaho ni urwa Munyandinda. Incamake y’ibyavuzwe n’abo bantu ( uretse ibya Eric Hakizimana utarigeze agaragara mu bitabo bya APR) ni ibi bikurikira :
3. 1. Uko byari bibitse:
-  A.Ruyenzi yemeza ko ibisasu byari bibitse mu bisanduka bikozwe mu biti baza kubiseseka mu nkwi mu ikamyo yo mu bwoko bwa « Mercedes »

-  E.Gafirita yemeza ko byari bizingiye mu kiringiti bitwikirije igodora n’imyenda y’ubushwambagara. Cf. Mehdi Ba, France-Rwanda: les contradictions du nouveau témoin, oct. 2017.

-  J.Munyandinda yerekana ko byari bibitse mu bisanduka 2 byazanye byanditseho amagambo agaragaza ko bikomoka mu Burusiya, SA-16 IGLA n’ibindi bimeneyetso byanditse mu rurimi rwa « cyrillique » rw’Abarusiya .
3.2.Uko byatwawe:
N’ubwo abahimbye izi nkuru uko ari batatu basa n’abahuza ku byo bibuka, ntibahuza na busa ku byerekeranye n’amatariki : Ruyenzi avuga Gashyantare1994, Gafirita we avuga « iminsi cumi n’itanu mbere y’ihanurwa ry’indege» ni ukuvuga mu matariki ya 24 Werurwe 1994, naho Munyandinda akavuga mu mpera za Gashyantare n’ intangiriro za Werurwe 1994 ;Cf. Mehdi Ba, ibidem.
Nanone kandi ku bijyanye n’abari bagize itsinda « network commando »ryari rishinzwe gupakira, gutwara no gupakururura ibisasu, birimo kudahuza gukabije wagira ngo ababivuze bapfuye kwivugira . Ruyenzi avuga ko abasirikare 4 bahoze ari aba APR bari mu ikamyo, ariko yajya kubavuga amazina akavuga gusa aya babiri ari yo : Franck Nziza na Eric Hakizimana bakekwaho na bo kurasa indege. Gafirita yemeza ko batwara ibisasu,we ubwe yari mu ikamyo yo mu bwoko bwa « Mercedes » ari kumwe n’Umushoferi witwa Eugene Safari uzwi ku izina rya « karakonje » n’umusirikari w’umusergeant witwa Emmanuel. Akongeraho ko ku Ngoro ya CND ( Inteko Ishinga Amategeko) iri ku Kimihurura, ni Franck Nziza wapakuruye ikamyo yari izanye ibisasu, ibi bikaba byerekana ko Franck Nziza atari ari kuba ku Mulindi igihe bapakiraga iyo kamyo keretse niba ari ikindi kintu kitari umuntu cyashobora kubera icyarimwe ahantu habiri hatandukanyijwe n’intera y’ibirometero birenga icumi. Icyo twasorezaho mu birimo ukuvuguruzanya kugaragara bikabije ni : kuba Aloys Ruyenzi et Emile Gafirita bavuga ko Itsinda ry’Abakomando rivugwa ko ari irya FPR ubwo ryavaga ku Mulindi rijya i Kigali ryaba ryaraherekejwe n’imodoka 2 zo mu bwoko bwa jeep za MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’assistance au Rwanda) ; nyamara James Munyandinda nta kintu abivugaho ahubwo agakomeza kuvuga gusa imodoka 2 z’ikamyoneti na Bulende 2 zose za APR. Nyamara hakaba nta higeze hagaragazwa ko nibura mbere ya Nyakanga 1994, FPR ikirwanira mu ishyamba yaba yari ifite imodoka za Bulende.
4. Umubano udasanzwe n’Umunyamategeko uburanira Abajenosideri

Mu gihe James Munyandinda uzwi nka “Jackson Munyeragwe” yabonanaga n’Umucamanza Herbaut, yari acumbitse ku munyamategeko urutuka i Paris witwa Fabrice Epstein. Uyu munyamategeko akaba yaraburaniraga abajenosideri ruharwa 2 ari bo : Capitaine Pascal Simbikangwa, wamaze gukatirwa n’inkiko gufungwa imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cya Jenoside ndetse n’icy’ubugambanyi mu byaha binyuranye byibasiye inyokomuntu ; na Octavien Ngenzi wakatiwe n’Urukiko rwa mbere rw’Iremezo gufungwa burundu kubera guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

Umunyamategeko Fabrice Epstein
Nk’uko bivugwa na Epstein, Munyandinda yaba yaramwiyambaje mu rwego rwo gusaba ubuhungiro mu Bufaransa, ko nta sano n’imwe bifitanye n’ibyo yavuze ku ihanurwa ry’indege Falcon-50 y’uwahoze ari Perezida Habyarimana.
5. Icyo Imitwe ya politiki PSR-UDPR ishinja James Munyandinda

Ku matariki ya 8 na 21 Werurwe 2017, ingirwamutangabuhamya bw’imburagihe, James Munyandinda, yavuganiye i Paris n’Umucamanza Jean-Marc Herbaut, wasimbuye guhera muri Nzeri 2015 Marc Trévidic ku buyobozi bw’Umuryango urwanya Iterabwoba. Ikinyamakuru kigenga cyo ku rwego mpuzamahanga kitwa Jeune Afrique cyanditse ku buryo burambuye ku makuru yahawe uwo mucamanza w’Umufaransa. Nk’uko bivugwa n’uwo wiyita umutangabuhamya, univuga imyato ko yabaye umwe mu barindaga Paul Kagame igihe bari bakiri inyeshyamba mu Majyaruguru y’Igihugu, James Kabarebe, muri iki gihe uri Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda kuva muri 2010, yaba yarayoboye ubwe igikorwa cyo gupakira ibisanduka 2 bya kaki birimo ibisasu bya missile ; ibi bikaba bihamywa na James Munyandinda kandi akaba ariho agarukira. (Reba Mehdi Ba, ibidem.). Kuri iyi ngingo, mu ntangiriro za 2010, James Kabarebe ubwo yabonaniraga i Bujumbura (Burundi) n’Abacamanza b’Abafaransa Trévidic na Nathalie Poux yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare urwo ari rwo rwose yaba yaragize mu ihanurwa ry’indege ku wa 6 Mata 1994, byaba mu buryo bwa hafi cyangwa se ubwa kure.

James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda
Nubwo hari byinshi bigaragaza ko ubuhamya bwa Munyandinda budahura n’ukuri, Umucamanza Jean-Marc Herbaut asa n’aho yamaze kubuha agaciro kandi ari ubuhamya bw’imburagihe kandi bw’ibinyoma. Aherutse gusohora urwandiko ruhamagaza Kabarebe kugira ngo mu kwezi k’Ukuboza avuguruzanye na Munyandinda aho gufata uyu nguyu ahubwo wamaze no gusa n’aho yihamya icyaha nubwo ubona ko nta kimubuza kwidegembya ; kandi bigaragara ko nta kuri kurimo ahubwo bigamije guhungabanya u Rwanda n’Ubuyobozi bwa Paul Kagame, Perezida kuva ku wa 3-4 Kanama 2017, watowe mu buryo bwa Demukarasi binyuze mu matora rusange ndetse akaba arimo gukora amavugurura mu Muryanga wa Afurika Yunze Ubumwe no mu Muryango w’Abibumbye ; Perezida wemerwa kandi wubashywe ku rwego mpuzamahanga na bangenzi b’Abaperezida.

Umucamanza w’Umufaransa Jean-Marc Herbaut
Mu gusoza, turumva iri perereza ndetse n’andi maperereza yaribanjirije ari ibintu biri aho bahimba dore ko byakunze kunengwa no kwamaganwa ku mugaragaro ; abacamanza b’Abafaransa bakaba batumiza mu biro byabo abatangabuhamya bibwirira ibyo baza gutanga nk’ubuhamya bushinja- uretse Trévidic (lire supra).
6. Iishobora kuba ukuri ku bahanuye indege Falcon-50 y’uwahoze ari Perezida Habyarimana

Igihe ibyo byose byabaga, Umunyamakuru uzwi cyane w’Ikinyamakuru cy’i Buruseli cyitwa Le Soir uzwi nk’umwe mu nzobere z’Akarere k’Ibiyaga bigari n’u Rwanda by’umwihariko, Colette Braeckman yanditse inkuru yagaragaje byinshi. Yari yahawe ubuhamya bwizewe buvuga ko Indege y’uwahoze ari Parezida Habyarimana yaba yararashwe n’abasirikari 2 b’Abafaransa bari muri DAMI (Détachement d’Assistance Militaire à l’Instruction). Yatanze ywe n’izina ry’irihimbano ry’umwe muri abo basirikari 2 witwa Etienne wari waroherejwe mu Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza mu Ukuboza 1993, nyuma gato asubira gukorera mu Burundi mbere yo kugaraka gukorera mu Rwanda muri Gashyantare 1994. Ubu ngubu iyo ugendeye ku igenzura ryakozwe n’Umushakashatsi w’Umufaransa witwa Michel Sitbon ubona ko “Etienne”ari izina ry’irihimbano ryakoreshwaga n’umusirikari mu by’ukuri witwa Pascal Estreveda ; uyu Pascal Estreveda, akaba nyine ari impuguke mu by’amasasu. Nyamara kugeza nta rukiko na rumwe rwo mu Bufaransa ruraha agaciro aya makuru afatika, n’ubu nyuma y’imyaka 23 hakaba nta wuramenya niba Pascal Estreveda hari icyo yigeze abibazwaho. Rwose nta rukiko na rumwe rufite ububasha ku rwego mpuzamahanga rukora imperereza kugira ngo rugararagaze niba “Etienne”yari muri DAMI, niba yari mu Rwanda ku wa 6 Mata 1994 ndetse n’icyo yahakoraga. . (Reba, cyane cyane Michel Sitbon, Rwanda 6 avril 1994, un attentat français? (2012), pp.20&112.)
7. Imyanzuro

Imitwe ya politiki PSR na UDPR, ashingiye ku bimaze ibi byose byagaragajwe arasaba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubutabera ndetse na Leta y’u Bufaransa ibi bikurikira :
Leta y’u Rwanda igomba kwihana Ubutabera bw’u Bufaransa nk’urwego rukora iperereza, bityo igategasha agaciro kuba James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yakwitaba umucamanza Jean-Marc Herbaut. Nta gihugu na kimwe cyemera ko umuntu yabera icyarimwe umucamanza n’umuburanyi. Bibaye kwaba ari ugutesha agaciro ubutabera. Kubera ko bigaragarira buri wese ko icyo u Bufaransa bushaka mu buryo bweruye ari uguharabika Abanyarwanda benewacu kugira ngo buyobye uburari bwibagize uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Imitwe ya politiki PSR na UDPR arasaba u Bufaransa kureka kugira ibanga kandi nta mananiza inyandiko zose zirebana n’ibikorwa byabwo mu Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza muri Kanama 1994, cyane cyane inyandiko zihariye z’uwahoze ari Perezida François Mitterrand.
doc54|center>
Ifoto y’ agace kamwe k’ububiko bw’amafoto bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi-Kigali
Guhera muri 2004, Serivisi z’Ubutasi z’u Bufaransa, cyane cyane icyahoze ari Guverinoma ya Mitterand ziraregwa iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida Habyarimana, bityo bikaba biragaragaza uruhare rutaziguye u Bufaransa bwagize muri Jenoside yo muri 1994 yakorewe Abatutsi. Ariko se ni ryari uruhare abayobozi banyuranye b’Abafaransa bagize muri aya mahano ruzamenyekana ? Byashoboka ari uko habayeho kwemera ko inyandiko zagizwe ibanga mu rwego rw’umutekano zihabwa ushaka kuzisoma. Nyamara ariko, « Igitabo cy’Amategeko yerekeye Umutungo » cyamaganwe cyane cyane n’Umushakashatsi Vincent Haribarren uturuka mu Ishuri « King’s College » ry’i Londres, gifite ingingo ibuza ko izo nyandiko zahabwa abashaka kuzisoma harashira imyaka 50 zanditswe. Ni ukuvuga ko ubusabe ubwo ari bwo bwose bwaba bugamije gusaba ko habaho irengayobora butaba bureba ibyerekeye Inyandiko za François Mitterrand. Inyandiko za Minisiteri y’Ingabo ndetse n’iza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga zo rwose kuzibona ntibyanashoboka…. Imitwe ya politiki PSR na UDPR arasaba ko inyandiko zakurwaho kugirwa ibanga mu rwego rw’umutekano kugira ngo habe hasuzumwa neza nta kubogama ikibazo kiri hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, habe hanashakwa icyatuma umubano w’ibihugu byombi umera neza.

Bikorewe i Kigali, ku wa 31 Ukwakira 2017.

Ku ruhande rw’Ishyaka rya PSR, Ku ruhande rw’Ishyaka rya UDPR,

Jean-Baptiste Rucibigango, Hon., Pie Nizeyimana,
Perezida Perezida