Ishyaka UDPR riheruka gusura abayoboke baryo...

Ishyaka UDPR riheruka gusura abayoboke baryo mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, aho abayobozi bahagarariye abandi muri buri Karere kagize Intara y’Iburasirazuba kari gahagarariwe nibura n’abayobozi babiri.
Atangiza amahugurwa ku mugaragaro Bwana Pie Nizeyimana yibukije abayobozi bitabiriye aya mahugurwa ko twitegura amahugurwa ya Perezida wa Repubulika umwaka utaha wa 2017, yibutsa ko kandi Ishyaka UDPR ryifuje ko itegeko Nshinga Rihinduka kugirango abayoboke ba UDPR n’Abanyarwanda muri rusange bazongere kugira amahirwe yo gukomezanya na Nyakubahwa Kagame Paul nyuma ya 2017, yakomeje yibutsa ko ubu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryahinduwe hitawe ku byifuzo byishyaka UDPR n’Abanyarwanda dore ko ari nabo bakwiriye guha icyerekezo imiyoborere y’u Rwanda,
Yabwiye abayoboke ba UDPR ko ubu bari gukorera ku muhigo ukomeye wo kuzashaka nibura amajwi Ibihumbi Magana acyenda (900000) yo gutora Nyakubahwa Kagame Paul mu matota ya 2017 kugirango bazashimangire ko ibyo abayoboke ba UDPR basabye ko u Rwanda rwazakomeza kuyoborwa na Kagame Paul nyuma ya 2017 babishyigikiye .
Aha Perezida wa UDPR yanibukoije ko ubu mu Rwanda hose abayoboke ba UDPR bari hagati 250000-300000 aho buri muyobocye yahawe umukoro wo gushaka nibura amajwi atatu yo kuzatora Nyakubahwa Paul Kagame bikazatuma amajwi 900000UDPR Yahize azagerwaho.

Abayoboke basezeranyije ko aya majwi bazayashaka bakora ubukangurambaga aho bifuje kuzahera ku babyeyi babo, abavandimwe ishuti n’abaturanyi ariko kuzatora Nyakubahwa Kagame Paul muri 2017 amajwi UDPR yahize akazagerwaho.